English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Sobanukirwa n’indwara itera gusohoka kw’amara Hernie


Yves Iyaremye. 2020-05-15 15:26:29

Indwara ya Hernie bakunze kwita imisipa iri mu ziri kugaragara mu Banyarwanda muri iki gihe aho yigaragaza mu buryo butandukanye ku bagore no ku bagabo aho itera ukuva mu mwanya wabugenewe zimwe mu nyama zo mu mubiri.

Mu kumenya byinshi kuri iyi ndwara IJAMBO yaganiriye na muganga Dr Hagenimana Pacifique umuganga w’inzobere mu bitaro bya Kirinda mu karere ka Karongi intara y’Iburengarazuba agira byinshi asobanura kuri iyi ndwara ituma hari ingingo z’umubiri zirimo nk’amara, ziva mu mwanya wazo zikajya ahandi zitagenewe kuba.

Muganga Dr hagenimana avuga ko kuri iyi ndwara imwe mu mpamvu ziyitera harimo kuba umuntu aterura ibintu biremereye, kurwara inkorora igihe kirekire ngo  ishobora guterwa kandi n’uko mu mwanya w’amara haba hari icyuho bitewe n’uko umuntu yavutse cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.

Agira ati:”Urwaye iyi ndwara iyo ari igitsinagabo, agaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo kugira umuriro, kubyimba udusabo tw’intamba no kugira ububabare butandukanye mu bindi bice by’umubiri,naho ku gitsinagore, uyirwaye arangwa no kubyimba mu mayasha, kugira umuriro n’ibindi bimenyetso bisa n’ibyo ab’igitsibagabo bagaragaza.”

Yungamo agira ati:”ubundi ku bakunze kwikorera ibintu byinshi uko aba azamuye amaboko ateruye kugeza ku mutwe hari impinduka biba bizana mu mubiri zituma biriya biro abizamura,butuma amara n’izindi nyama zo munda zishobora kuba zahava zikajya ahandi,noneho bikiyongera iyo uwo muntu azamuka imisozi n’ahantu gahoye yikoreye uko akoresha imbaraga niko bigenda bimuiraho ingaruka.”

Uko yigaragaza

Bamwe mu barwaye iyi ndwara bakunze kugira ipfunwe bagatinya kujya kwa muganga ari nako bamwe bihutira kujya mu bavuzi gakondo bazi ko barozwe, mu gihe hari n’abandi bavuga ko bagira isoni zo guhita bajya kwa muganga bakivuza magendu.

Musekura Janvier umwe mu baturage batuye mu murenge wa Vunga mu karere ka Gakenke ahakunze kuza abaganga b’inzobere ku bitaro bya Shyira yemeza ko bakunze kugira ikibazo cy’ipfunwe bagahishira ko bafite ikibazo.

Agira ati:“iyi ndwara irakurya ukumva ugiye gusara noneho ku bagabo ifata ahantu habi cyane ugasanga uUbugabo burabyimba nkagira ipfunwe iyo ndi nko mu nzira bikansaba gukenyera umupira cyangwa gushaka aho nicara kugeza bubyimbutse.”

Akomeza agira ati:”hari igihe ubugabo bubyimba n’igitsina kikabyimba bigaherekezwa n’uburibwe ku buryo bituma asiba akazi,ukaba nta bantu wakumva wakwicarana nabo,cyangwa ahantu wajya bikagushobera usanga nagize ipfunwe cyane.”

 

Hernie ni indwara itandura

Dr Haganimana avuga ko abarwaye iyi ndwara bagenda biyongera, mu gihe umubare w’abaganga bayivura ukiri muto gusa amara impungenge abaturage ko itandura.

Agira ati:”iyi ndwraa ntabwo wayanduza undi ntabwo bihsoboka,cyako usanga abantu bize kuyibaga ari bake ugeranyije n’umubare w’abayirwaye niyo mpamvu ku bitaro tugira amahirwe hakaba haje abagiraneza bakaza bakatuvurira abarwayi bakadufasha.

Uburyo buhari bwo kuyivura kugeza uyu munsi ni ukubaga uyirwaye, ariko kandi ishobora kubagwa ikagaruka gusa kuri ubu hari ubundi buryo bugezweho bwo kuyivura igakira burundu.”

Zimwe mu nama 

Dr Hagenimana asaba abaturage kwirinda kwikorara ibintu biremereye cyane kuko biri mu bituma umuntu ashobora kugira ibibazo byo kwandura iyi ndwara  ndetse asaba uwari we wese wagaragaza ibimenyetso kujya ahita yihutira kujya kwa muganga bitarakomera kugira ngo batangire bamukurikirane kuko bitanga amahirwe yi gukira vuba.

Asaba abaturage kujya bakurikira igihe habonetse uburyo bwo kubaga abafite ubu burwayi bagahita bajyayo kuko hakiri ikibazo cy’ubushobozi bwo kubikora kuri buri bitaro bikuru ahubwo igihe hatanzwe nk’amatangazo bakihutira kujyayo kandi bagakurikiza amabwiriza ya muganga.



Izindi nkuru wasoma

Corneille Nangaa n'abandi bayobozi bakuru ba AFC basuye ibikorwa by'iterambere i Rutshuru

Abantu 23 barohamye mu mu nyanja ya Mediterani bagerageza kujya i Burayi

Gatsibo: Basabwe kurwanya akato n'ihezwa bikorerwa abafite Virusi Itera SIDA

Rwamagana:Urubyiruko rwakanguriwe kwipimisha Virusi Itera SIDA

Ukraine:Gusohoka mu gihugu ufite imyaka yo gukora igirikare (18-60) byahagaritswe



Author: Yves Iyaremye Published: 2020-05-15 15:26:29 CAT
Yasuwe: 1517


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Sobanukirwa-nindwara-itera-gusohoka-kwamara-Hernie.php